• Tue. Oct 3rd, 2023

AS Kigali: Muhadjili yavuze ibanga bazakoresha bagasezerera KCCA,nubwo bitoreje ku kibuga bakodesheje

By

Jan 4, 2021
Let others know!

Rutahizamu w’Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri TOTAL CAF Confederation Cup, Hakizimana Muhadjiri aratangaza ko badateze kwirara ku bw’impamba y’ibitego bibiri batsinze KCCA kuri mpaga ahubwo ko intego yabo ari ugutsinda ibindi ngo babashe kuyisezerera.

Hakizimana yatangaje ibi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo abakinnyi ba AS Kigali bari bamaze gukorera imyitozo ku kibuga yakodesheje cy’ahitwa Mugunga (Entebbe) .

Muhadjiri yagize ati “Ntitugomba kwirara kuko twabonye ibyo bitego bibiri, ni ugukora tukareba ko Nyagasani adufashije [twasezerera KCCA ] kuko ubushobozi turabufite ariko n’iyi kipe [KCCA] turabizi ntabwo yoroshye. Ni na yo mpamvu tugomba gushyiramo ingufu zose kugira ngo dutsinde iyi ‘match’ kandi birashoboka cyane.”

Hakizimana ukina mu basatira izamu yongeyeho ati “Dufite amahirwe kuko dufite ibitego bibiri. Tugomba kurwana na byo turebe ko twanakongezamo n’ibindi, kandi ku bushobozi bw’Imana, ndabizi neza ko tuzabikora.”

Muhadjiri Hakizimana | The New Times | Rwanda
hakizimana muhadjiri

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric yavuze ko ari byiza kuba baremewe gutwara umubare munini w’abakinnyi (23) ndetse ko kuba bemerewe gusimbuza abakinnyi bakageza kuri batanu mu mukino ari ibintu bizeye ko bizabafasha

.

Why AS Kigali's Nshimiyimana is next in the sack race | The New Times |  Rwanda
Nshimiyimana Eric Umutoza wa AS KIGALI

Byari biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, itariki ya 4 Mutarama 2021 AS Kigali ikorera imyitozo ku kibuga cya St. Mary’s Kitende aho izanakinira umukino wayo ejobundi ku wa gatatu i saa cyenda z’i Kigali.

Uyu munsi kandi ku gicamunsi ni bwo biteganyijwe ko abakinnyi n’abandi bakozi bose ba AS Kigali baza gupimwa Covid-19.

AS Kigali yajyanye muri Uganda impamba y’ibitego bibiri yatsinzemo KCCA kuri mpaga kubera ko iyi kipe y’i Kampala yagize umubare muto w’abakinnyi batageze kuri 15 nyuma y’uko babiri mu bo yari yazanye, banduye COVID-19, igasigarana abakinnyi 13.

Gusezerera KCCA bizaha AS KIGALI itike yo kwerekeza mu cyiciro izarenga igahita ijya mu cyiciro cy’amatsinda ya TOTAL CAF Confederation Cup.

iyinkuru tuyikrsha ikinyamakuru Ibisigo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *