Biranugwanugwa ko Kylian Mbampe muri ekipe ya Paris Saint-Germain aributangweho icyo aricyo cyose ariko ntagende. Paris Saint-Germain iti “Twiteguye gutanga Ijuru n’Isi kugira ngo Kylian Mbape Agume I Paris”. Aho ubu yemeye kujya imuha milioni 42 z’amapawundi()Biravugwa ko ikipe ya Paris Saint-Germain yiteguye gutanga ijuru n’isi kugira ngo Kylian Mbappe ayigumemo aho kuri ubu yemeye kumuha miliyoni 42 z’amapawundi (€ 50m) nk’umushahara wa buri mwaka.

Amasezerano y’umukinnyi w’imyaka 23 kuri Parc des Princes azangirana n’uyu mwaka w’imikino kandi igihangange cyo muri Espagne Real Madrid kirashaka uyu rutahizamu hasi hejuru.

Biravugwa ko Nasser Al-Khelaifi nabagenzi be biteguye guha Mbappe amasezerano y’imyaka ibiri yamwinjiriza amafaranga arenga 800.000 buri cyumweru hatarimo umusoro.

PSG yashyize ku meza imbere ya Kylian Mbappe amasezerano y’imyaka ibiri ateye gutya:

Kumuha Miliyoni 100 z’amayero kugira ngo asinye

Umushahara wa miliyoni 50 z’amayero ku mwaka (byose byavuyemo) angana na 800.000 ku cyumweru.

Mu cyumweru gishize hasohotse amakuru avuga ko Real Madrid yizeye gusinyisha Mbappe na Erling Haaland muri iyi mpeshyi, mu gihe hari ibivugwa ko uyu mufaransa ashobora no kuzana n’umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino.

Uyu mukinyi w’imyaka 23 ubu ni uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi mu mateka y’iyi kipe aho yanganyije na Zlatan Ibrahimovic ibitego 156 nyuma yo gutsinda Saint-Etienne.Arabura ibitego 44 kugira ngo afate Cavani wa mbere.

Avugana n’ikinyamakuru cyo muri Espagne AS, Mbappe yagize ati: ’Hasigaye gusa Cavani nkaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya PSG.

Tuzareba uko bizagenda. Kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya PSG n’ikintu kidashobora kwirengagizwa. Tuzareba uko bizagenda. ’

Muri 2021, Neymar yahabwaga miliyoni 36.8 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *