Mbere y’uko ikipe ya APR FC itangira imikino Nyafurika muri uku kwezi, Manishimwe Djabel yasabye abafana b’iyi kipe kwirinda amabwire ahubwo bakareba ibyo ikipe ikora mu kibuga.

Ibi abitangaje nyuma y’uko iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, yagiye ishyirwaho akabazo bitewe n’abakinnyi ifite, aho benshi bemeza ko ntaho izagera muri iyi mikino ndetse n’intego yo kugera mu matsinda ari nk’inzozi.

Manishimwe Djabel akaba kapiteni wungirije w’iyi kipe, yavuze ko koko bafite ikipe idakomeye ku mazina ariko ikomeye mu kibuga, bityo ko badakwiye kumva amagambo ahubwo babashyigikire bazabacire urubanza bitewe n’umusaruro.

Ati “Ubutumwa naha abafana, nababwira ko bafite ikipe idakomeye mu mazina, ariko mu kibuga iri ku rwego rwo hejuru ndabizi bazayishimira, icyo nabasaba ni ukutumva ahubwo bakareba kandi bagashyigikira ikipe kuko ni iyabo, uruhare rwabo tuba turucyeneye.”

APR FC ikaba izatangira imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikina na Mogadishu City Club yo muri Somalia, umukino uzabera muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Nzeri 2021.Manishimwe Djabel yasabye abafana b’iyi kipe kudacibwa intege n’amagambo

2 thoughts on “Ubutumwa Manishimwe Djabel yageneye abafana ba APR FC mbere yo gutangira imikino Nyafurika”
  1. In the present study, we investigated the Ano1 expression in 431 patients with invasive ductal breast carcinoma and 46 patients with fibroadenoma, using immunohistochemistry, and analyzed the association between Ano1 expression and clinical characteristics and outcomes of breast cancer patients with different ER, PR, and HER2 status nolvadex pct where to buy Authors Kake T, Kitamura H, Adachi Y, Yoshioka T, Watanabe T, Matsushita H, Fujii T, Kondo E, Tachibe T, Kawase Y, Jishage K, Yasoda A, Mukoyama M, Nakao K Journal Am J Physiol Endocrinol Metab Page No E1339 Tue Dec 01 00 00 00 EST 2009 Volume Year 297 2009 Product Usage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *