Uko iminsi ishira niko igihugu cyacyu kigenda gitera imbere ugasanga abantu bamwe nabamwe bagenda bahindura ibitekerezo ,imikorere ,imyambarire ndetse bamwe bagahindura n’impu zabo ubu abantu benshi barimo bavuga ko ntamukobwa w’igikara ukiri mu mujyi wa Kigali benshi ubu baribaza aho aba bakobwa baba baragiye .


Ubu abantu benshi basigaye bavuga ko abagore bose ndetse nabakobwa bose bari muri Kigali bisize amavuta ya Mukorogo aya mavuta ni amavuta abahindura uruhu , abari ibikara baba inzobe ubu kubona umugore w’igikara biragoye cyane kuburyo kumubona bitakoroha.

Bamwe mu bakobwa bagaragara kumbuga nkoranya mbaga bakoresha amavuta ya mukorogo.

Abantu benshi na nubu barakibaza impamvu abagore bibikara n’abakobwa bakunda kwihindura impu zabo bagashaka kuba inzobe kandi urebye iyo uhuye n’umukobwa w’igikara usanga nawe asa neza

Ubu haribazwa impamvu igitsina gore gikomeje guhindura impu zabo kumuvuduko utarigeze ubaho kuva mbere hose bamwe bakibaza impamvu ibi birimo bifata indi ntera,gusa igitsina gabo ubu akaba aricyo gitungwa agatoki kuba gihora gishaka abakobwa cyangwa abagore bafite uruhu rwiza bityo bigatera abandi bagore guhora bashaka kwihindura.


Ubu ugeze ahakunze guhurira abantu benshi, nko mu mujyi ahazwi ku izina ryo kwa Rubangura, ndetse n’aho bategera imodoka hatandukanye, usanga ibi bivugwa bifite ishingiro kuko usanga muri rusange abakobwa n’abagore benshi ari inzobe. Kandi akenshi ugasanga ari inzobe bashakiye mu byo bisize kuko ibi biragaragara, aho ureba umuntu mu maso ugasanga inzobe iracanye rwose ariko wakwibeshya ukareba nko kubirenge bye ukagira ngo ni iby’undi muntu bamuteyeho ugasanga byo birirabura cyane pe. Byaje no kuntera kwibaza ahubwo impamvu badahitamo kwisiga ayo mavuta umubiri wose ngo uhinduke.

Ibi nubwo bikorwa ntibivugwaho rumwe n’abanyamadini batandukanye aho bavuga ko kuba Imana yarakuremye uri igikara cyangwa se uri inzobe iribyo yabonye bikubereye ntampamvu yo guhindura uru rwawe, bemeza ko buri wese agomba kwishimira uko ari bitandukanye no kutanyurwa n’uko uri ,aribyo bishobora no gutuma umuntu ayoboka izindi ngeso zitari nziza .


Abahanga mu by’Ubuzima bemeza ko hari uburyo bw’inshi bwo kwiyitaho neza,umuntu akamera neza ariko butari guhindura uruhu rwabo, cyane ko burya uko umeze kose hari umuntu wagukundira uko usa. Witangira gutekerereza umuntu runaka ngo yagukunda ari uko wihinduye mu buryo runaka, kandi nta muntu wanabikubwiye.

Ingaruka zikomeye zishobora guterwa no gukoresha amavuta ya Mukorogo.

Umuntu wese agomba kunyurwa n’uko ameze dore ko ubundi kwihindura uruhu uretse kuba binafite ingaruka mbi ku mubiri. Mu by’ukuri no kureba umukobwa cyangwa umugore mu maso inzobe icanye wareba intoki cyangwa ibirenge ugasanga ntacyo bipfana no mu maso he, nukuri mbona bigaragara nabi pe.

Hari bamwe biringira ko Mukorogo ishobora kubahindura Ababa kandi bashaje .

Ariko gusa neza no kugaragara neza ntibisobanura kuba uri inzobe.Uko usa burya hari ubigukundira kandi agaterwa ishema nuko umeze bitandukanye n’uburyo wowe wifuza ko umera,nubwo benshi bavuga ko ntamukobwa cyangwa umugore utaritukuje siko bimeze kuko hari bacye umuntu ajyenda abona bagifite uruhu rwabo Imana yabaremanye kandi bakaba basa neza.

2 thoughts on “Kigali:Haribazwa aho abagore n’abakobwa bibikara bagiye dore ko hakomejwe kwibaze irengero ryabo.”
  1. Hidden Truth About Cholesterol Lowering Drugs Updated How to Avoid Heart Disease Naturally by Shan e Ellis on Paperback, 90 Pages, Published 2005 by Health Myths Publishing ISBN 13 978 0 9772079 0 9, ISBN 0 9772079 0 0 lasix para que sirve Critics have been fueled by the low vit D dose along with poor treatment adherence and off study use of additional vit D and calcium supplements 23, 124 125

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *