• Thu. Sep 28th, 2023

APR FC irifuza bikomeye abakinnyi ba biri ba Rayon Sports

By

Jun 30, 2021
Let others know!

Mu Rwanda ikiri kuvugwa n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, amakipe atandukanye arifuza abakinnyi n’abakinnyi basoje amasezerano yabo ubu bari ku isoko bashaka andi makipe berekezamo, APR FC nayo nimwe vmu makipe ari kuvugwa ku isoko.

Nyuma yuko Umuyobozi wa APR FC atangaje ko bagiye kurekura abakinnyi benshi bivuzengo hagomba gushakwa n’abasimbura abakinnyi bagiye gusohoka muri iyi kipe.

Iyi kipe rero yakomanze ku muryango wa mu Cyeba wabo Rayon Sports ibabwira ko yifuza abakinnyi bayo bigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Myugariro wo hagati  Niyigena Clement na Blaise Nishimwe ukina mu kibuga hagati aba ni bamwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu ikipe ya Rayon Sports.

Aba bakinnyi ba Rayon Sports, ikipe ya APR FC irashaka kubisubiza dore ko bose bakuriye muri Academy ya APR FC.

Kuri Clement bivugwa ko yaje muri Rayon Sports nubundi ari intizanyo ya APR FC gusa nta makuru ahamye abigaragaza.

Blaise we bivugwa ko ikipe ya APR FC iri gutanga Miliyoni 20 muri Rayon Sports cyane ko uyu musore yari asigaje imyaka ibiri ku masezerano y’imyaka itatu yasinyiye Rayon Sports gusa Rayon Sports yabateye utwatsi.

Amahirwe menshi ahari nuko aba basore ba Rayon Sports bazakinira APR FC mu mwaka utaha w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *