• Sun. Sep 24th, 2023

Apotre yahishuye uko yari agiye Gusenyerwa !

ByIsaac Kamanzi

May 17, 2023
Apôtre Apollinaire Habonimana
Let others know!

 Apotre apollinaire nyirabukwe yaramusenyeye mugihe yarategerejwe i Kigali yahishuye ukoyaragiye gutandukana numufasha we. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE avuga ko mu buzima bwe n’ibihe by’umwijima bikomeye birimo uburwayi bw’umugore bashyingiranwe mu 2008. ibyo bikaba bifitanye isano nanyirabukwe we wabigizemo uruhare

Ni uburwayi uyu mugore yagize mu 2017 bwatumye hari bimwe mu bice by’umubiri bitangira kubora.

Ati “Hari ibihe bidasanzwe byabaye nko mu myaka itanu ishize , umugore wanjye yarwaye indwara kugeza n’ubu tutarabasha kumenya iyo ariyo , yararwaye bikomeye, umubiri wose urabora. Cyari igihe cy’umwijima mbese kidasanzwe mu buzima bwanjye ariko aho hantu nahaboneye Imana.”

Kubera ubu burwayi byageze aho Apotre Apollinaire nyirabukwe yaramusenyeye ,ariko nyirabukwe wa Apollinaire asaba uyu mukwe we kureka uyu mugore wari uri mu bihe bimukomereye.

Ati “Imana yarankomeje muba hafi nkomeza kumukunda, nkamwuhagira nkamusiga amavuta n’ibindi. Byageze aho nakira ubusabe buvuye kwa mabukwe ansaba ko umugore namureka akamutwara akaba ariwe umurwaza.”

“Icyo gihe namubwiye ko bitashoboka mubwira nti igihe nazaga kumusaba mwaramumpaye ni uwanjye mushobora kuza mukamfasha ariko nkagumana inshingano zo kumuba hafi mu bihe nk’ibi.”

“Ibi nibyo narahiriye ko nzamuba hafi mu byiza no mu bibi, rero igihe cyarageze Imana iduha itsinzi iramukiza, dusohoka muri ibyo bihe by’umwijima, ubu turashima.”

Apôtre Apollinaire Habonimana

Kuri ubu Apotre Apollinaire aracyari kumwe n’umufasha we, bamaze kubyarana abana bane.

Apotre Habonimana yavuze ko kugira umugore byatumye arushaho gukomera mu nzira z’agakiza ndetse no kurushaho kuyobora neza itorero yashinze rya Shemeza Worship Temple.

Apotre Apollinaire ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) kizaba tariki ya 21 Gicurasi 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Ni igitaramo cyateguwe na Alex Dusabe bazagihuriramo na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana ndetse na David Nduwimana.

Uyu muhanzi yakunzwe hambere mu ndirimbo nka “Nama Ntangara” , “Umva icatumye mpinduka” , “Mbega Ubuntu” n’izindi.

Kwinjira muri East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) muri Camp Kigali, ni ukwishyura 5.000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP ndetse na 20.000 Fr