Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abangavu batarengeje imyaka 20, ku munsi w’ejo izakina na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Costa Rica.
Iyi kipe y’umutoza Nyinawumuntu Grace yinjiye mu mwiherero mu mpera z’icyumweru gishize yitegura uyu mukino w’ijonjora rya kabiri.
Mu ijonjora rya mbere aya Mavubi aba yarahuye na Sudani y’Epfo ariko iki gihugu kiza kwikura mu irushanwa.
U Rwanda rukaba rugomba kwakira Ethiopia ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 kuri Stade Regional i Nyimirambo.

Abangavu b’u Rwanda ejo bazakina Ethiopia