
Itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta mu gihe irya Zimbabwe ryari riyobowe na Frederick M. Shava, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi muri Zimbabwe.
Itangazo ryashyizwe hanze n’impande zombi, rigaragaza ko muri iyo nama hishimiwe aho ibikorwa by’ubufatanye hagati y’impande zombi bugeze, hasabwa ko hongerwamo imbaraga.
Minisitiri Biruta yavuze ko ubufatanye u Rwanda na Zimbabwe bifitanye mu bijyanye na dipolomasi, ubukungu n’ubuhahirane ari intangarugero.
Ati “Ubufatanye mu by’ubukungu ni hamwe mu hantu h’ingenzi. Ibihugu byombi bigomba guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi hashingiwe ku mubano mwiza dufitanye. Ibihugu byombi kandi bikomeje gukorana mu nzego zitandukanye nk’ingufu, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ibindi. Bizateza imbere ubukungu bwacu, bitange imirimo n’imibereho myiza y’abaturage yiyongere”.
Yagaragaje ko gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi ari ingenzi cyane ku baturage, ashingiye ku musaruro uri gutangwa na gahunda ibihugu byombi byatangije yo kohereza abarimu bo muri Zimbabwe mu Rwanda.
Kugeza ubu abarimu 158 bamaze koherezwa mu Rwanda mu gufasha mu bijyanye n’imyigishirize cyane cyane ururimi rw’Icyongereza.
Minisitiri Frederick M. Shava na we yashimangiye ko umuhate ibihugu byombi byashyize mu guteza imbere umubano utapfuye ubusa, atanga ingero z’ubufatanye bw’ibigo bishinzwe ingufu mu bihugu byombi, aho ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) cyatangiye gufasha Zimbabwe mu gushyiraho amatara yo ku mihanda ndetse no gukoresha za mubazi z’ikoranabuhanga.
Icyakora Shava yavuze ko ari ingenzi ko amasezerano nk’aya asinywa, akurikirwa na gahunda ihamye y’uko azashyirwa mu bikorwa kuko “adakurikiwe n’ibikorwa ntacyo yaba amaze uretse guhera mu nyandiko.”
Ati ” Ni ngombwa rero ko akurikiranwa ngo ashyirwe mu bikorwa.”
Hashize imyaka mike u Rwanda na Zimbabwe bishyize imbaraga mu iterambere ry’ubufatanye mu bya dipolomasi, birangajwe imbere n’abakuru b’ibihugu byombi.
Itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’iyi nama, rigaragaza ko hanaganiriwe ku bindi bibazo bya politiki mpuzamahanga nk’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirwano muri Sudani n’ibindi.
Zimbabwe kandi yafashe mu mugongo u Rwanda ku bw’ibiza ruherutse guhura nabyo, byahitanye abasaga 130, ibikorwa remezo bikangirika.