• Sun. Sep 24th, 2023

Amagambo yavuzwe na UN kuntambara y’Uburusiya kuri Ukraine

By

Mar 23, 2022
Let others know!

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yavuze ko intambara muri Ukraine itazagira uyitsinda kandi ko idateze kurangira vuba. Yasabye impande zihanganye kugana inzira y’ibiganiro kugira ngo imirwano ihagarare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye, Guterres yavuze ko ingaruka zihari zatewe n’intambara muri Ukraine zihagije kugira ngo impande zombi zigane intebe y’ibiganiro.

Yagize ati “Hari byinshi bituma haba ibiganiro byihutirwa kugira ngo imirwano ihagarare.” Nta byinshi yigeze avuga ku mitegurire y’ibyo biganiro n’abashobora kuba abahuza muri byo.

Umuryango uti, Kugeza ubu Turukiya na Israyeri ni ibyo bihugu bimaze kugaragaza ubushake bwo guhuza Uburusiya na Ukraine. Guterres wakomeje kwirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ntambara, yavuze ko abanya-Ukraine babayeho nabi cyane kuva ubutegetsi bw’I Moscow butagiye kugaba ibitero ku gihugu cyabo.

Yanenze ibitero byibasira abasivili, ibitaro, amashuli n’amazu acumbikiye abantu bahunze ingo zabo. Yavuze ko ibyo bitero bimaze gutuma abantu hafi miliyoni 10 bata ingo zabo abandi bagahunga igihugu. Guterres yongeyeho ko gukomeza iyi ntambara bidakenewe, asaba ko ihita ihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *