Agaciro ka Bitcoin ku Isi kageze kuri $30,000 (miliyoni 29.8 Frw) nyuma y’uko abashoramari benshi hirya no hino bayobotse ubu buryo nk’ahantu hizewe ho kubika umutungo wabo.
Bitcoin ni ifaranga ry’ikoranabuhanga, ridashobora gufatwa mu ntoki, ariko rikaba ryakwishyura ibicuruzwa na serivisi, ryavunjwamo amafaranga asanzwe ndetse rikaba ryanabikwa na nyiraryo nk’uko n’ubundi umuntu abika amafaranga asanzwe kuri konti ye.
A makuru dukesha igihe nuko kuri uyu wa Gatandatu ariibwo agaciro k’iri faranga ry’ikoranabuhanga byatangajwe ko kazamutse kagera kuri $33,099. Iri faranga ryazamutseho angana na 12%.
Muri rusange mu mwaka wa 2020 ,Bitcoin yazamutse ku kigero cya 300%, kuva mu byumweru bibiri iri faranga ryazamutse ku kigero cya 50% riva ku gaciro k’ibihumbi 20% ryariho.
Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko mu myaka ya vuba Bitcoin ishobora kuzagera ku gaciro k’ibihumbi 100$, ahanini biturutse ku kuba abantu bagenda batakaza icyizere ku mafaranga y’ibihugu byabo, ibintu byarushijeho kwiyongera muri iki gihe cya COVID-19.
Mu bituma Bitcoin yizerwa harimo ikoranabuhanga yubakanye, aho bigoye cyane, hafi yo kudashoboka, ko hari umuntu wakwinjirira ubu buryo ngo yibe Bitcoin z’abandi, hakiyongeraho ko ivunjisha hifashishijwe Bitcoin rihendutse ugereranyije n’amafaranga asanzwe.
Ikindi ni uko bitewe n’uburyo Bitcoin yagize agaciro gakomeye mu myaka ishize, kuri ubu amaguriro menshi ndetse n’ibigo bifasha mu kwishyurana, birimo nka PayPal, byamaze kwemera Bitcoin nk’irindi faranga rishobora gukoreshwa abantu bishyura ibyo bakeneye, ku buryo utunze Bitcoin ashobora kwizera ko no mu gihe adafite amafaranga asanzwe, ashobora kugura ibyo ashaka kandi ahantu hizewe.
Hari kandi abizera Bitcoin kuko zitagenzurwa na za leta cyangwa ibindi bigo bikomeye nk’uko Banki Nkuru z’ibihugu zigenzura andi mafaranga asanzwe, icyakora abahanga mu by’ubukungu bakemeza ko kuba nta mugenzuzi ubaho wa Bitcoin, ari byo bituma iri faranga ritagira ireme rifatika, rigahora rihindagurika kandi mu buryo bukomeye.
Ubu buryo bwatangiye mu mwaka wa 2009, nyuma y’uko n’ubundi kubera ihungabana ry’ubukungu Isi yari imaze gucamo mu mwaka wari wabanje, abantu benshi bahisemo kugana Bitcoin nk’uburyo bundi bwizewe bwo kubikamo umutungo wabo, aho kuwubika muri za banki nk’amafaranga asanzwe.
The point of view of your article has taught me a lot, and I already know how to improve the paper on gate.oi, thank you. https://www.gate.io/th/signup/XwNAU
… [Trackback]
[…] Here you will find 17507 additional Info to that Topic: itaramedia.com/agaciro-ka-bitcoin-bwa-mbere-mu-mateka-kageze-hafi-kuri-miliyoni-30-frw/ […]