• Thu. Sep 28th, 2023

Adil yaruciye ararumira abajijwe niba ubuyobozi bwa APR FC bukimufitiye icyizere

By

Sep 20, 2021
Let others know!

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yaruciye ararumira abajijwe niba ubuyobozi bwa APR FC bukimufitiye icyizere, ni nyuma yo kudatoza imikino ibiri Nyafurika kubera ibyangombwa bye.

Adil Erradi Mohammed, umutoza mukuru wa APR FC ntabwo yatoje imikino ibiri y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho iyi kipe yasezereye Mogadishu City Club iyitsinze ibitego 2-1 i Kigali, umukino wo ubanza byari 0-0.

Impamvu uyu mutoza atatoje ni ikibazo cy’ibyangombwa bye bitari ku rwego CAF yifuza, aho yavuze ko umutoza mukuru mu mikino Nyafurika agomba kuba afite License A ya CAF cyangwa License y’ikirenga(License Pro) iturutse ku yindi mpuzamashyirahamwe, nibyo byagonze Adil bagaragaje ko afite ’UEFA Advanced Diploma’.

Hahise hibazwa byinshi kuri license y’uyu mutoza byavugwaga ko afite UEFA A, none CAF ikaba yaragaragaje ko afite Advanced, hasobanuwe byinshi, gusa we yemeza ko afite UEFA A.

Ati “niba hari ikibazo hagati ya CAF na UFA si ikibazo cyanjye, njyewe ngomba kubaha amategeko ya Confederation, nabahamiriza ko License A ihari nyifite.”

Ku kuba APR FC ikimufitiye icyizere ku buryo yakomeza gutoza iyi kipe muri ubu buryo, yavuze ko ntacyo yabivugaho ahubwo babaza ubuyobozi.

Ati “mushobora kubaza ubuyobozi njye ndi umutoza, kuba bakimfitiye icyizere nabyo wabibaza abayobozi kuko sinaguha igisubizo ku kibazo kireba ubuyobozi, si ndi umuyobozi.”

Nyuma yo gusezerera Mogadishu City Club, APR FC igomba guhura na Etoile Sportive du Sahel, amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bushobora gushaka undi mutoza ufite ibyangombwa byemewe.

Adil Erradi Mohammed ahamya ko afite license A ya UEFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *