• Sun. Sep 24th, 2023

NYAGATARE ABATURAGE BARASHINJA GITIFU W’UMURENGE KUBAHOHOTERA AFATANIJE N’ABANYERONDO

By

Jul 10, 2021
Let others know!

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mukama mu kagari Ka Kagina baravuga ko bahohoterwa na gitifu afatanije n’abanyerondo.

Aba baturage bahohotewe bakaba bashyira mu majwi uyu muyobozi wabo kuba asanga abanyerondo bakubita abaturage aho kugira icyo abikoraho bamwe akabafata akabajyana kubafungira ku kagari kandi bakubiswe.
Uwitwa KATESHUMBWA Emilian ubwo yatahaga yarengeje isaha, yahuye n’abanyerondo barimo Namabajimana Emmanuel, Kanyarutoki Jean Pierre n’uwitwa BAHEBA batangira kumukubita
Yagize ati”natashye nakerewe nka saa moya mpura n’abanyerondo batangira kunkubita. titifu ahageze nkaho yantabaye yanshyize kuri moto anjyana ku kagari kumfunga,tugezeyo arahansiga abanyerondo bari bakomeza kumpondagura kugeza mbaye intere. Yakomeje agira ati”iyo ukerewe ugahura n’abanyerondo barakwambura utwo ufite barangiza bakaguhondagura nk’ubu nanjye banyambuye ibihumbi umunani (8000frw) nabyutse njya kwa muganga ubu ndwariye mu rugo”.


Naho uwitwa Gatsinzi we avuga ko na we yatashye yakerewe agahura na gitifu akamwambura telefoni.
Yagize ati”nahuye na gitifu arampagarika ambaza impamvu nakerewe ntangiye kwisobanura arambwira ngo ninishyure amande nyabuze anyambura telefoni nubu yarayinyimye.”
Ubwo Itaramedia yaganiraga n’abaturage bo muri kariya kagari bavuze ko ubuyobozi bwanaahyize bariyeri y’igiti ku kiraro cya Pongoma kuburyo uhanyura wese amasaha yagenwe yarenze bamwaka Amafranga ntahabwe inyemezabwishyu naho utayafite akajyanwa ku kagari.
Aba baturage bavugako ngo hari insoresore ziri kurara zitera amabuye abanyerondo baba bari kuri iriya bariyeri kuburyo no ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu zanamennye rotorovizeri y’imodoka yari ipakiye ibitoki yari yahagaritswe n’irondo kuri iyo bariyeri. Bivuze ko zitishimiye ibyo aba banyerondo bakora nubwo nacyo atari cyo gisubizo.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina Bwana Hishamunda Etienne yahakanye ibi byose bivugwa n’abaturage, Ariko yemera ko uriya KATESHUMBWA Emilian we yakubiswe ariko yongeraho ko yakubitiwe ku kagari ashaka kurwanya abanyerondo. Yagize ati” uriya musaza yageze ku kagari asanga yo abanyerondo atangira kubarwanya” Akavuga ko ari gushaka uko abahuza ngo bamuvuze, mugihe we asa naho abyihunza.
Abaturage ba Kagina barasaba inzego zo hejuru gukemura iki kibazo mu maguru mashya kuko aba banyerondo atari ab’umwuga ngo bakaba bakora nabi kandi gitifu w’akagari abahagarikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *