Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa TABAGWE akagari ka NYAGATOVU, baravugako batazi irengero rya televiziyo baguze igashyirwa ku kagari ngo bajye bareba aho Isi igeze.
Bagakeko Umunyamabanga nshingwabikorwa w”akagari yaba yarayinyereje.
Abatanze amakuru batifujeko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo, bavuze ko hashize amezi agera kuri atatu batakibona iyo televiziyo mu cyumba mberabyombi bari basanzwe bayireberamo.
Umwe yagize ati”ubu twabuze televiziyo yacu twiguriye ntitukireba amakuru cg ngo tumenye n’aho isi igeze”.
Undi yagize ati” birababaje kuba twebwe nk’abaturage twariguriye televiziyo ariko ubu tukaba tutakiyibona .”
Yakomeje avuga ko bakekako Gitifu w’akagari yaba yarayigurishije.
Yagize ati” ubuse twabuzwa n’iki gukekako Gitifu yaba atarayigurishije nawe se ibaze amezi atatu yose tutareba amakuru?”
Twavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ushyirwa mu majwi kuba yararigishije iyi televiziyo avuga ko ihari ibitse, kuba abaturage batayireba ari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19.
Yagize ati” nawe urabona ko icyorezo cya COVID 19 kimeze nabi kandi iyo televiziyo iri muri salle , abaturage baza ari benshi ugasanga bateje akavuyo kuburyo habaye harimo uwanduye yakwanduza benshi bigatuma hafi akagari kose kandura”.
Yakomeje agira ati. Kuvuga ko televiziyo nayigurishije sibyo, ubuse singiyi mu biro byanjye(aha yayitungaga urutoki natwe tuyibona) irahari rwose n’umuturage washaka kuyireba azaze tuyimwereke”.
Ni kenshi abayobozi bashyira mu majwi nk’abaturage kurigisa umutungo wabo baba bariguriye ku mafaranga aba yarakusanijwe n’ubuyobozi , bigatuma iyo hari ikindi gikorwa gikenewe ko bakongera bakishyira hamwe ngo gikorwe batacyumva neza