• Tue. Oct 3rd, 2023

Abasirikare ba DRCongo barasanye nab’u Rwanda! Noneho biracura iki?

ByItaramedia

Feb 15, 2023
Abasirikare b'u Rwanda barasanye naba DRC
Let others know!

Kuri uyu wa gatatu abasirikare ba DRCongo barashe kubasirikare b’u Rwanda barinda umupaka uhuza ibihugu byombi, birangira u Rwanda narwo rubasubije.

Amakuru dukesha umuseke.com, avuga ko umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronald Rwivanga, UMUSEKE wamubajije niba nta bo bamenye bahaguye ku ruhande rwa Congo, adusubiza ko batabimenye.

Ati “Ku ruhande rwacu nta we. Ku ruhande rwa Congo ntabwo tubizi.”

Brig. Gen Rwivanga yatubwiye ko igihe hamenyekana andi makuru bayatangaza, gusa itangazo rya RDF rivuga ko nta musirikare w’u Rwanda wagize ikibazo, ndetse ibintu byasubiye mu buryo.

RDF ivuga ko ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo zishyira sa kumi n’ebyiri (05h54 a.m) ingabo za Congo, zageze aho byabereye.

Abaturage batuye umugi wa Goma barasabwa kuba maso

Igisirikare cy’u Rwanda cyasabye ko Urwego ruhuriweho n’ibihugu (Expanded Joint verification Mechanism, EJVM) na Komisiyo yashyizweho i Luanda ishinzwe gukemura impaka biza bigakora iperereza ryabyo kuri ubwo bushotoranyi bwabayeho.

Congo n’u Rwanda bimaze iminsi birebana ay’ingwe nyuma y’imirwano mishya yatangijwe n’umutwe wa M23. Congo ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, naho u Rwanda rukabihakana, ndetse rugashinja Congo ahubwo gukorana n’umutwe wa FDLR.

Ibihugu by’Akarere bikomeje gukomakoma ngo hatazaba intambara hagati y’ibi bihugu bihuriye mu muryango wa EAC, na Francophonie, ndetse hategerejwe inama mu mpera z’iki Cyumweru izabera i Addis Ababa muri Ethiopia igamije kureba ibyagezweho mu kubahiriza amasezerano y’i Luanda, n’ibiri mu biganiro byabereye i Nairobi, byombi bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.