• Thu. Sep 28th, 2023

Abanyarwenya 12 bagiye gutangira urugendo rwo gusetsa Abanyarwanda bifashishije ibipupe

By

Jan 22, 2021
Let others know!

banyarwenya 12 baturutse muri Comedy Knights babifashijwemo na Ambasade y’u Budage mu Rwanda, batangiye urugendo rwo gusetsa Abanyarwanda bifashishije ibipupe, bumwe mu buryo bw’urwenya rugezweho mu bihugu byateye imbere.

Gusetsa hifashishijwe ibipupe bizwi nka Ventriloquism, byari bimenyerewe ku munyarwenya Uwiringiyimana Patience ufite ubuhanga mu gukora ubugeni bwo kuvugisha agapupe yise ’Golizo the Crazy’.

Inside the World's Only Museum Dedicated to Ventriloquism | Travel |  Smithsonian Magazine
Ventriloquism uburyo bwo gusetsa hakoreshejwe ibipupe

Uyu ni n’umwe mu bari gufasha bagenzi be mu mahugurwa no kubamenyereza uko ibi bipupe byifashishwa mu gutera urwenya.

Umunyarwenya Babu uhagarariye bagenzi be bahawe ibi bipupe, bamaze iminsi mu mahugurwa yo kubikoresha, yavuze ko iki ari igikorwa cyabaye ku bufatanye na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.

Ati “Ni gahunda ya Ambasade, nibo badufashije kutugurira ibi bipupe ndetse no kubizana mu Rwanda, badufashije kubona amahugurwa y’uko bikoreshwa mu kudufasha kwihangira imirimo hanakorwa urwenya rugamije kwigisha.”

UMUNYARWENYA BABU YADUSEKEJE: Irebere uko Babu yatunguye abitabiriye  igitaramo cya Valentine's day - YouTube
Umunyarwenya Babu uhagarariye bagenzi be.

Uyu musore yavuze ko Ambasade y’u Budage yabahaye ibi bipupe ikabafasha no kwihugura uko bikoreshwa, bumvikanye ko izanabaha akazi cyane ko hari amashusho ya mbere azafatwa mu minsi mike iri imbere akazashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade.

Ati “Ni uko gahunda ya #GumaMurugo yadufashe, twari tugiye gutangira gufata amashusho ya mbere, bakayashyira ku muga nkoranyambaga. Urumva ko hari ibyo natwe twari kungukiramo udakuyemo ko n’ibi bipupe ubu byabaye ibyacu.”

Babu yahamije ko bazungukira cyane muri ubu buryo bushya bwo gusetsa kuko butamenyerewe cyane mu Rwanda kandi ari bumwe mu bugezweho mu bihugu byateye imbere.

Ahamya kandi ko bizabafasha gukora ibihangano bigenewe by’umwihariko abana kuko ari nke cyane mu banyarwenya bo mu Rwanda.

Ikindi bizafasha Umuryango nyarwanda, ni ugukora ibihangano byigisha binatanga ubutumwa butanga inyigisho zitandukanye.

Nubwo ariko aba banyarwenya bamaze guhugurwa ibijyanye no gukoresha ibipupe mu kazi kabo ka buri munsi, ntabwo bizahagarika uburyo basanzwe bakoramo urwenya ahubwo ngo ni ubumenyi bungutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *