Mu Rwanda hamaze kumenyekana urutonde rw’ abakobwa bambara neza bakaberwa kurusha abandi . Hashize igihe mu Rwanda hagaragara abakobwa benshi bambara neza bakaberwa dore ko benshi mu inshuti zabo bemeza ko kuba baberwa atari ukuvugako bambaye ibihenze ahubwo baberwa kubera ko bamaze gusobanukirwa mubijyanye no kugura imyenda .
Mu ndimi z’ amahanga babivuze neza ati “ When you dress well , you look smart “ uramutse ubishyze mu Kinyarwanda bikaba bivuga ko mu gihe wambaye neza ugaragara neza kuri uyu munsi twabateguriye urutonde rw’ abakobwa bo mu Rwanda bambara neza kandi bakaberwa .
Mu Rwanda habarurwa benshi mu bakobwa b’ibyamamare haba muri Sinema, imideli, umuziki n’ibindi. Hari abamaze kumenyekana no kubaka izina mu buryo bukomeye atari uko bakora ubuhanzi, ahubwo babifashijwemo n’imbuga nkoranyambaga ziganjemo Instagram na Snapchat aho basangiza ibihumbi bibakurikira ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Abakobwa bari kuri uru rutonde, bamaze kwamamara mu gihugu ndetse bamwe muri bo batangiye gusarura amafaranga binyuze kuri izi mbuga bijyanye n’umubare w’ababakurikira.