U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umwihariko mu bintu bitandukanye harimo imiterere y’ikirere, ubukungu n’ibyiza nyaburanga bikurura ba mugerarugendo batagira ingano, gusa iyo bigeze ku bwiza bw’Abanyarwandakazi benshi barukurira ingofero.
Mu Rwanda habarurwa benshi mu bakobwa b’ibyamamare haba muri Sinema, imideli, umuziki n’ibindi. Hari abamaze kumenyekana no kubaka izina mu buryo bukomeye atari uko bakora ubuhanzi, ahubwo babifashijwemo n’imbuga nkoranyambaga ziganjemo Instagram na Snapchat aho basangiza ibihumbi bibakurikira ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Abakobwa bari kuri uru rutonde, bamaze kwamamara mu gihugu ndetse bamwe muri bo batangiye gusarura amafaranga binyuze kuri izi mbuga bijyanye n’umubare w’ababakurikira.
Umuntu ukurikirana aba bakobwa umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima babayeho biturutse ku mafoto n’amashusho basakaza kuri Instagram na Snapchat berekana uko babyutse, uko bafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo bahisemo kwambara uwo munsi, gahunda yabo y’umunsi kugeza bahengetse umusaya
Aba bakobwa hafi ya bose, bakurikirwa n’ibihumbi byinshi by’abantu ahanini mu bituma bakurikirwa cyane ku isonga haza ubwiza bwabo n’umwihariko w’amafoto basakaza. Ubuzima aba bakobwa babayemo bujya gusa neza n’ubw’ibyamamare by’i Hollywood aho usanga inkumi yaramamaye biturutse ku gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa ndetse benshi bikababashisha kwitunga no kwigwizaho imitungo.
Ubwiza bw’aba bakobwa ntibushidikanywaho cyo kimwe n’ubw’abandi Banyarwandakazi bose, n’ikimenyimenyi benshi mu byamamare byasuye u Rwanda mu myaka itandukanye mu magambo bavugaga mbere yo gusubira iwabo bahamyaga ko banyuzwe n’ubwiza bw’abakobwa bo muri iki gihugu.
ABAKOBWA 5 BEZA MU RWANDA