• Thu. Sep 28th, 2023

Abakobwa 10 bambere bafite uburanga buhebuje ku isi

By

Dec 18, 2020
Let others know!

Abantu benshi bakunze kwibaza no gushaka kumenya umukobwa ufite uburanga burenze ubw’abandi ku isi. Urutonde twakoze, ni urutonde rukomeye cyane. Uru rutonde rwagendeye kubakobwa bazwi cyane ku isi bitewe n’ubuhangange bwabo, ubuhanga, kwifuzwa, gukurikirwa cyane, gukurura igitsina gabo, uburanga, ndetse bakaba mubagize ibyo bageraho bikomeye ku isi muri iki gihe.

Uru rutonde kandi rushobora guteza amatsiko no kugira ibyo umuntu arutekerezaho. Ntugira ikibazo, uhite uduha igitekerezo cyawe nuko ubibona kumusozo w’iyi nkuru.

10. Emilia Clarke

Umwe mubakinnyi bakomeye cyane muri filime “Game of Thrones”, nyina wa John Connor muri filime nshya Terminator Genisys. Emilia Clark niwe uri kumwanya wa cumi mubakobwa bafite uburanga buhebuje ku isi. Uretse kuba akina filime, azwi kandi kubera umurimo we akora mu bwongereza w’ubuvuzi, ni umuforomokazi.

9. Lin Yun

Umushinwakazi Lin Yun ni umwe mubakinnyi ba filime bazwi cyane mu bushinwa bwose. Yun yagaragaye cyane muri filime zakunzwe cyane, kandi agaragara cyane nk’umukobwa uyoboye abandi muri filime “The Marmaid”. Yakininnye filime za Disney nka ‘The Dreaming Man’ na ‘historical epic of Genghis Khan’.

8. Katherin Langford

Uyu mukobwa w’imyaka 22, aza ku mwanya wa munani w’urutonde rwacu. Ni umukinnyi wa filime, wavukiye kandi akarererwa muri Australia. Nyuma yo kurangiza kaminuza, yahisemo gukina filime. Gusa, ntiyakiriwe mu mashuri yagerageje gusaba kuba yajyamo yigisha gukina filime, bagendera ko yarakiri muto kandi akaba ataramenyera ubuzima.

7. Priyanka Chopra

Uwahoze ari Miss World, nawe ari mubakobwa beza cyane bafite uburanga butangaje ku isi. Chopra yatowe nk’umukobwa wo muri Aziya ukurura abagabo kurusha abanda mu mwaka wa 2018 kubushakashatsi bwakozwe na Eastern Eye. Ni umukinnyi wa filime muri Bollywood kandi yatsindiye n’ibihembo byinshi. Umwaka ushize, yatangiye kugaragara muri filime y’uruhererekane ABD Drama Quantico, nka Alex Parrish. Ikindi kandi, ni umukobwa ufite uburanga bukomeye cyane.

6. Nana Im Jin-Ah

Im Jin-Ah azwi cyane ku izina Nana. Azwi nk’uwahoze agize itsinda K-Pop. Muri kamena 2015, Nana yari mugihugu cy’ubushinwa aho yakinnye muri filime nka “Go Lalal Go 2” hamwe na Ariel Lin, Vic Zhou na Chen Bolin.

Yari kumwanya wa mbere kurutonde rw’abakobwa 100 bafite uburanga mu mwaka wa 2014, 2015, 2016, 2017 na 2018 rwakorwaga n’abantu bigenga. Kandi Nana agaragara mubakobwa beza cyane mugihugu cya Korea.

5. Deepika Padukone

Umukinnyi wa filime uhembwa amafaranga menshi muri Bollywood, Deepika Padukone niwe twabonye kuri uyu mwanya wa 5. Yagaragaye inshuro nyinshi ku rutonde rw’abakobwa beza mugihugu cy’ubuhinde.

Imiterere ye, uburebure, inseko, amaso meza ndetse nuko ahagaze, bishimangira uburanga bwe bigatuma aba kurutonde rw’abamikazi beza cyane muri Bollywood. Kandi yagaragaye kurutonde rw’abakobwa beza mu buhinde mu mwaka wa 2018.

Deepita Pedukone muri Hollywood yaje muri filime “xXx: Return of xander Cage (2017)”. Aho akina ari kumwe na Vin Diesel. Ni umwe kandi mubakinnyi bafata umwanya mu nini mu itangazamakuru mugihugu cy’ubuhinde.

4. Ana de Armas

Umukinnyi wa filime muri Cuba, Ana de Armas niwe uru ku mwanya wa kane w’urutonde rwacu. Ubu akinira filime muri Hollywood kandi afatwa nk’umwe mubakobwa bafite uburanga bw’agahebuzo. Yavukiye kandi arererwa muri Cuba.

3. Selena Gomez

Selena Gomez yakinnye muri Filime zikozwe na Disney Studio. Ni umwe mubakobwa bafite uburanga buhebuje b’abaririmbyi, kandi yakoranye cyane n’imiryango yita kukiremwamuntu.

Arazwi cyane kandi niwe muntu ukurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga, Instagram ku isi. Mu mirimo ye, yahawe ibihembo byinshi harimo nka: ALMA Award, American Music Award, MTC Video Music Award, People’s Choice Award, n’ibindi byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *