Cogebanque Tennis Open 2021 n’irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, nyuma yuko ryari rimaze igihe ritaba kubera icyorezo cya Covid19, kuri iyi nshuro irushanwa ryongeye kugaruka aho ririn kubera muri Cercle Sportif de Kigali.
Kuri iki cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 nibwo muri Cercle Sportif de Kigali hatangijwe irushanwa rya Cogebanque Tennis Open 2021.
Iri rushanwa ririmo ibyiciro bigera kuri bitatu harimo icyiciro cy’ababigize umwuga mu bagabo n’abagore ndetse n’abatarabigize umwuga mu bagabo.
Abatarabigize umwuga n’ababigize umwuga mu bagabo nibo batangiye gukina kugeza ubu, mu gihe ababigize umwuga mu bagore baratangira gukina kuri uyu wa Gatatu.
Bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Habiyambere Dieudonne na Niyigena Etienne mu bagabo ndetse na Umulisa Joselyne na Ingabire Meghane bakomeye mu bagore bose bazitabira iri rushanwa.
Irushanwa rya Cogebanque Tennis Open 2021 rizasoza ku cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021 hanatangwe ibihembo kubazaba bitwaye neza kurusha abandi.
Iri ni rimwe mu marushanwa macye ngarukamwaka y’umukino wa Tennis mu Rwanda ahari kandi agira n’ibihembo biri hejuru ku bitwaye neza.