Rayon Sports itari yigaragaje ku isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda, iyi kipe yamaze kumvikana n’abakinnyi batatu bakomeye barimo Haruna Niyonzima, Emery Bayisenge na Ally Niyonzima.
Rayon Sports imaze iminsi mu biganiro n’abakinnyi mpuzamahanga b’abanyarwanda bakina mu kibuga barimo Ali Niyonzima ukinira AZAM FC , Haruna Niyonzima ukina muri Yanga Afrikans yo muri Tanzania , Emery Bayisenge wakiniraga AS Kigali.
Rayon Sports yamaze gutakaza abakinnyi benshi bakina mu kibuga hagati , hari n’amakuru avugwa ko na Nishimwe Blaise nawe ashobora kwerekeza muri APR FC , nyuma yaho uyu mukinnyi yabwiye Ubuyobozi bw’iyi kipe ko atiteguye gukinira iyi kipe umwaka utaha.
Rayon Sports kandi yamaze gutandukana n’abakinnyi benshi ba myugariro barimo Kayumba Soter na Herve Rugwiro.
Amakuru Itara Media yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi batatu b’ikipe y’igihugu Amavubi barimo Emery Bayisenge , Ali Niyonzima na Kapiteni Haruna Niyonzima wamaze kubwira n’ubuyobozi bwa Yanga ko batazamwongerera amasezerano.
Aba bakinnyi bombi bivugwa bemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri bakinira iyi kipe yambara umweru n’ubururu.
Rayon Sports mu mwaka w’imikino yasoje ku mwanya wa 7, kimwe mu kintu cyababaje abakunzi nyamwinshi b’iyi kipe .


