APR FC ishobora kuba agiye gutakaza abakinnyi bayo bamyugariro bakina ku mpande aribo Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bakomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye ku mugabane w’afurika.
Nyuma yaho ikipe ya APR FC itandukaniye na ba myugariro bayo babiri bakomeye aribo Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy , iyi kipe ishobora kuba igiye gutandukana n’abandi bakinnyi babiri bayo bayifashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona idatakaje umukino numwe.
Amakuru Itara Media yamenye ni uko Ombolenga Fitina yifuzwa n’amakipe abiri akomeye arimo Simba SC yo muri Tanzania na AS Vita Club yo muri DR Congo ndetse Imanishimwe Emmanuel nawe ibiganiro bigeze kure n’ikipe y’igisirikare cya Maroc ariyo FAR Rabat.
Ombolenga Fitina ufite amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC yatangiye kwifuzwa n’amakipe menshi ubwo uyu mukinnyi yavaga mu mikino ya CHAN 2020 yitwaye neza, Simba SC na AS Vita Club zamaze gutanga ubusabe bwazo mu buyobozi bwa APR FC , ariko AS Vita Club niyo iri gutanga amafaranga menshi kuko iri gutanga ibihumbi 100 by’amadorali ariko umukinnyi we yavuze ko atajya gukina muri DR Congo.
Imanishimwe Emmanuel uyu mukinnyi wasinye amasezeran y’imyaka itatu muri APR FC , yifujwe n’amakipe menshi yo hanze ariko ikipe yo muri Maroc niyo yerekanye ko yifuza uyu mukinnyi ndetse n’ibiganiro bimaze iminsi hagati ye n’ubuyobozi bwa APR FC na FAR Rabat, ntagihindutse Emmanuel arafata rutema ikirere icyumweru gitaha ajye gukora ikizamini cy’Ubuzima muri Maroc.
APR FC yatakaje abakinnyi benshi beza bayifashije gutwara igikombe cya shampiyona , iyi kipe kandi izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.


I have read your article carefully and I agree with you very much. This has provided a great help for my thesis writing, and I will seriously improve it. However, I don’t know much about a certain place. Can you help me? https://www.gate.io/fr/signup/XwNAU