Abakinnyi 15 ba APR FC barimo abakomeye bagiye guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona bari kurangiza amasezerano bafitanye, bamwe muri bo ntabwo bifuza kongera amasezerano.
Umukino w’umunsi wa shampiyona igihe uzaba umaze gukinwa , abakinnyi benshi bazaba bari ku mpera z’amasezerano yabo,gusoza amasezerano ni kimwe no kuba ikipe yakongerera umukinnyi amasezerano ni ikindi.
Ikipe ya APR FC nayo ifite abakinnyi barimo kurangiza amasezerano muri abo hari abo yifuza kongerera amasezerano ariko hari na bandi iyi kipe yamaze kubwira ko izarekura.
Benshi mu bakinnyi basoje amasezerano yabo muri APR FC, ni abayigiyemo mu mpeshyi ya 2019 ubwo iyi kipe yari imaze kwirukana abagera kuri 16.
Dore abakinnyi 15 barimo kurangiza amasezerano : Rwabugiri Umar, Ahishakiye Heritier,Kapiteni w’iyi kipe Manzi Thierry ,Mutsinzi Ange Jimmy,Niyonzima Olivier Seif , Manisimwe Djabel, Niyomugabo Claude,Mushimiyimana Mohammed, Rwabuhihi Aime Palcide,Nizeyimana Djuma, Danny Usengimana ,Nshuti Innocent, Ombolenga Fitina , Imanishimwe Emmanuel na Bukuru Christophe wirukanywe.
Muri aba bakinnyi 15 barimo kurangiza amasezerano, ubuyobozi bwa APR FC hari abo yifuza kongerera amasezerano barimo Kapiteni w’iyi kipe Manzi Thierry ,Mutsinzi Ange Jimmy,Niyonzima Olivier Seif , Manisimwe Djabel ,Danny Usengimana ,Nshuti Innocent, Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel .
Danny Usengimana byitezwe ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino ashobora guhita asanga umugore we muri Amerika, bivuze ko atazongera amasezerano muri APR FC.
Iyi kipe kandi hari abakinnyi irimo kwifuza kugira ngo bazaze kuziba icyuho kizaba gisizwe nabo iyi kipe izaba imaze kurekura barimo abanyezamu babiri barimo Rwabugiri Umar na Ahishakiye Heritier batazongererwa amasezerano, Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bugeze kure mu biganiro n’umunyezamu wa Tusker Emery Mvuyekure.
APR FC kandi irimo kwifuza abakinnyi babiri bataha izamu barimo Mugisha Gilbert urimo gusoza amasezerano muri Rayon Sports na Nshuti Dominique Savio nawe urimo gusoza amasezerano muri Police FC kugira ngo baze kuziba icyuho cya Byiringiro Lague uzajya gukina mu kiciro cya kabiri mu Ubusuwisi.