• Tue. Oct 3rd, 2023

Abagore babiri bakundana nibo babaye aba mbere bashyingiranywe bahuje igitsina

By

Dec 20, 2020
Let others know!

Abagore babiri bakundana nibo babaye aba mbere bashyingiwe, ni ibirori byabaye nyuma gato ya saa sita z’ijoro iri tegeko ryemewe kujya mu bikorwa.Alexandra Quiros na Dunia Araya nibo ba mbere bashyingiranywe bahuje igitsina muri Costa Rica.

Itegeko ryemerera abantu bose gushyingirwa muri iki gihugu rihindutse nyuma y’uko mu 2018 urukiko rw’itegeko nshinga rutangaje ko binyuranyije n’amategeko kubuza abahuje ibitsina gushyingirwa, kandi kubabuza ari ivangura.

Icyo gihe, uru rukiko rwahaye inteko ishinga amategeko ya Costa Rica amezi 18 yo guhindura itegeko.

Enrique Sánchez umudepite wa mbere muri Costa Rica weruye akavuga ko ’aryamana’ n’abo bahuje igitsina, yishimiye izi mpinduka n’abagize uruhare ngo zigerweho.

Yabwiye Reuters ati : “Ibyo baciyemo n’umuhate wabo…bifashije kubaka sosiyete itarimo imiryango y’ikiciro cya kabiri cyangwa abantu b’ikiciro cya kabiri”.Imiryango imwe yegamiye ku iyobokamana yamaganye izi mpinduka, abadepite barenga 20 nabo bagerageje gutinza impinduka z’iryo tegeko.

Mu bihugu byinshi bya Afurika amategeko ntiyemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa, muri bimwe mu bihugu imibonano y’abahuje igitsina ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Amategeko mu Rwanda ntabwo ahana imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ariko ntabwo anemera ishyingirwa ryabo kuko ashyingira umuntu w’igitsina gore n’uw’igitsina gabo gusa.

Mu Burundi naho amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, ndetse abakora imibonano mpuzabitsina bagihuje bashobora gufungwa hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.

Abashyingiranywe bahuje igitsina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *