Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko umuyaga ufite umuvuduko wa metero ziri hagati y’umunani na 10 mu isegonda ushobora kuzibasira uturere dutandatu two mu ntara y’Iburengerazuba muri uku kwezi kwa Kamena.

Mu makuru dukesha IGIHE.COM avugako Uturere Meteo Rwanda yahaye integuza ni utwa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, na Nyamasheke.
Utu turere kandi ni two duheruka kwibasirwa n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rya tariki ya 2 Gicurasi ikageza ku ya 3 Gicurasi 2023, yahitanye abantu 135, ikangiza ibikorwaremezo birimo inzu z’abaturage, imihanda n’ibindi, ikura n’ibihumbi by’abaturage mu byabo.
Mu bindi bice by’igihugu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itegenyagihe cyatangaje, umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 10 ku isegonda.
Iki kigo cyatangaje ko umuyaga ufite umuvuduko uri mu rugero, ni ukuvuga hagati ya metero esheshatu n’umunani uzagaragara mu bice bitandukanye by’Uturere twa Nyagatare na Gicumbi, amajyaruguru y’Uturere twa Burera na Musanze, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Ngororero, ibice bimwe by’Akarere ka Kirehe, n’ibice bimwe na bimwe by’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, na Nyamasheke.
Biteganyijwe kandi ko imvura ya milimetero ziri hagati ya 0 na 120 ari yo izagwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Imvura nyinshi iteganyijwe kugwa, ni ukuvuga iri hagati ya milimetero 80 na 120 iteganyijwe kuzagwa mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera no muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iya Gishwati-Mukura.
Mu bice bitandukanye by’Uturere twa Nyamasheke na Rutsiro, Rubavu na Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, no mu majyaruguru y’Akarere ka Burera hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80.
Imvura iri munsi ya milimetero 10 iteganyijwe mu bice by’Intara y’Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo. Ibice bisigaye by’igihugu biteganyijwe ko bizagwamo imvura iri hagati ya milimetero 10 na 40.
Ni mu gihe ubushyuhe buteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena buzaba buri hagati ya 100c na 300c.
Igishanga cya Bugarama ni cyo biteganyijwe ko kizarangwamo ubushyuhe buri ku rwego rwo hejuru, bubarirwa hagati ya 28°C na 30°C, mu gihe ubushyuhe buri hagati ya 26°C na 28°C buteganyijwe mu bice by’Amayaga, mu Turere twa Nyarugenge, Burera, amajyepfo y’Akarere ka Rusizi, no mu bice bimwe by’Uturere twa Kirehe na Ngoma.
Ubushyuhe buri hagati ya 20°C na 22°C buteganyijwe kuzagaragara mu mu bice byinshi by’Uturere twa Musanze, Nyabihu na Burera, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, na Ngororero, mu burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, na Rubavu, no mu majyaruguru y’Uturere twa Gicumbi na Rulindo.