• Sun. Sep 24th, 2023

11 bashobora kujya babanzamo muri APR FC ihamya ko yamaze kuva ku isoko

By

Jul 26, 2021
Let others know!

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko abakinnyi bose yashakaga yamaze kubasinyisha aho mu bakinnyi bashya 2 nibo bonyine bashobora kuzajya babanza mu kibuga.

Iyi kipe ifashwa n’Ingabo z’Igihugu, iri mu makipe yagiye ku isoko mbere, ariko na none ni yo kipe yatangaje ko yamaze kuva ku isoko, ngo izarisubiraho niramuka irenze amatsinda ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda.

APR FC yatakaje abakinnyi barimo kapiteni Manzi Thierry wagiye gukina muri Georgia mu ikipe ya FC Dali Gori, yatandukanye n’abarimo Danny Usengimana, Mushimiyimana Mohammed na Rwabugiri Umar.

Iyi kipe kandi ntabwo yabashije kongerera amasezerano Mutsinzi Ange Jimmy uvuga ko afite amakipe amwifuza hanze y’u Rwanda bityo ko atapfa guhita yongera amasezerano, hari Byiringiro Lague watsinzwe igeragezwa mu Busuwisi aho bivugwa ko ashobora guhita agaruka muri iyi kipe.

APR FC yaguze abakinnyi 6 yanamaze kubatangaza, Mugisha Gilbert, Nsabimana Aimable, Karera Hassan, Kwitonda Alain, Nsengiyumva Ir’shad na Mugisha Bonheur.

Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi 11 iyi kipe ishobora kuzajya ibanza mu kibuga, ariko irashingira ku bakinnyi bafite amasezerano y’iyi kipe(abatarongerwa nka Ange, abavugwa kuzamo nka Meddie Kagere na Kwizera Olivier ntibarimo).

Abakinnyi 11 ishobora kuzajya yifashisha

Umunyezamu: Ishimwe Pierre

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Nsabimana Aimable na Karera Hassan

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques

Uko baba bahagaze mu kibuga
Umunyezamu Ishimwe Pierre

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *