Leta yatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (Gross Domestic Product, GDP) wavuye kuri miliyari 9,607 Frw mu 2020 ukagera kuri miliyari 10,944 Frw mu 2021.
Raporo y’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare ivuga ko iryo ari izamuka kuri GDP rya 10.9% mu 2021 ugereranyije na −3.4% mu 2020.
Gusa iyi mibare ishobora gutera urujijo ku batari bacye bamaze igihe bavuga ko bazahajwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, n’ubukungu butifashe neza mu ngo zabo.
- Kugabanuka k’Ubukene mu Rwanda byaba atari ukuri
- Icyemezo gishya cya banki nkuru kivuze iki kumuturage?
- Ubukungu bwazamutse kuri 20%, umuturage ntarabibona
- Ibiciro by’Ibiribwa byazamutse cyane
Urwego rwa serivisi nirwo rwatanze byinshi (48%) muri uwo musaruro mbumbe w’igihugu, rukurikiwe n’ubuhinzi bwatanze 24%, nk’uko iriya raporo ibivuga.
Iyi raporo nshya ivuga ko umusaruro mbumbe w’umuturage mu 2021 wageze ku madorari ya Amerika 854 (arenga 870,000Frw) uvuye kuri USD 804 mu 2020.
Umuhanga mu by’ubukungu aragufasha kumva ibijyanye n’iki gipimo cya GDP…
GDP ntiyerekana 100% ishusho y’ubukungu
Kuva mu bihe bya Covid-19 kugeza ubu abaturage baracyavuga ko ubukungu bwabo muri rusange butifashe neza, ndetse batorohewe n’izamuka ry’ibiciro.
Kuzamuka 10.9% kw’umusaruro mbumbe w’igihugu ni inkuru isa n’iteye urujijo ku muturage utorohewe no kugura iby’ibanze akeneye agereranyije n’ibyo we yinjiza.
Kaberuka yabwiye BBC abona GDP nka kimwe mu bipimo by’ubukungu ariko atari cyo gitanga ishusho yose yabwo mu gihugu. Ati: “Kuzamuka k’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka umwe ntabwo bivuga ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse, kuko icyo ni igipimo kimwe ntabwo kirimo umubare w’ababonye akazi cyangwa ababaye abashomeri. Kuri we, “Igipimo kimwe cya GDP ntabwo ari igisobanuro 100% cy’ubukungu bw’igihugu.”
… [Trackback]
[…] Read More here on that Topic: itaramedia.com/10-9-zazamutse-kumusaruro-wigihugu-uwumuturage-wo/ […]