• Thu. Sep 28th, 2023

😰Umusaza yanze kurusha umuryango we yigurira isanduku n’inzoga abazaza kumushyingura bazanywa

By

Feb 1, 2022
Let others know!
Umusaza yanze kurusha umuryango we...

Umusaza w’imyaka 70, uzwi nka Leo, yamaze kwitegurira isanduku bazamushyinguramo yapfuye ndetse n’inzoga zihagije abazazakumushyingura bazanywa.

Uyu musaza ufite abagore 9 ariko akemera 3, yacukuye imva ye, agura isanduku ye, ndetse n’umwenda azambara ku munsi wo kumushyingura.

Yaguze kandi ibinyobwa bizahabwa abashyitsi mu gihe cyo kumushyingura.

Abajijwe impamvu yateye intambwe nk’iyi, Leo mu kiganiro yahaye Afrimax yavuze ko abaturage bo mu gace atuyemo ari ikibazo kuko bigoye gukusanya inkunga yo gushyingura ababo. Yongeyeho ko adashaka kuba umutwaro ku bo akunda nyuma y’urupfu rwe kuko ngo biba ikibazo iyo mu gace kabo umuntu apfuye.

Amakuru dukesha umuryango avuga ko ngo Leo yaguze kandi sima n’amatafari azubakishwa imva ye kandi yishyura abazaterura isanduku ye ubwo azaba agiye gushyingurwa.

Leo avuga ko azi neza ko iherezo rye riri hafi kandi ko ashaka kuritegura mu buryo bwose bushoboka.

Uyu musaza avuga ko yifuza kuzashyingurwa n’abagabo gusa ariko ntiyasobanuye impamvu y’icyifuzo cye.

Yavuze ko ari kwishimira iminsi ye ya nyuma kuko ngo abizi neza ko atazabaho iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *